Abanyeshuri n’abakozi bakanguriwe kurwanya ruswa

Kuri uyu wa 04 Werurwe 2020, abanyeshuri n’abakozi ba IPRC Musanze bahawe ikiganiro cyo kwirinda no kurwanya ruswa. Ikiganiro, cyatanzwe na Hon. Prof. Cyprien Niyomugabo, cyari ikiganiro kigamije gukangurira abanyeshuri n’abarimu ba kaminuza gukumira no kurwanya ruswa.

Mu kiganiro yatanze, Hon. Prof. Cyprien Niyomugabo yasobanuye ko ruswa ari igikorwa icyo ari cyo cyose gikorewe mu nzego za Leta, iz’abikorera, sosiyete sivili, n’imiryango mpuzamahanga ikorera cyangwa ishaka gukorera mu Rwanda, kigamije gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke mu buryo bunyuranyije n’amategeko hagamijwe kwigwizaho umutungo udashobora gusobanura inkomoko yawo cyangwa gukora ishimishamubiri kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa binyujijwe ku wundi muntu.

Hon. Prof. Cyprien Niyomugabo yagaragaje bimwe mu bikorwa ruswa igaragariramo: Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke; gusaba, gusezeranya cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina; gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo; gukoresha igitinyiro; kudasobanura inkomoko y’umutungo; kunyereza umutungo; gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe; gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro; gusonera bitemewe n’amategeko; kwaka cyangwa kwakira amafaranga bidakwiye cyangwa arenze ateganyijwe; gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite; no kwiha inyungu zinyuranyije n’amategeko.

Ruswa igaragara mu nzego zitandukanye; Hon. Prof. Cyprien yavuze urwego rw’uburezi rugaragaramo ruswa mu itangwa ry’akazi, kugura amanota no kugurisha amwe mu mahirwe agenewe buri wese muri gahunda y’Uburezi kuri Bose. Yasobunuye ruswa, by’umwihariko, igira ingaruka mu mashuri kuko idindiza ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Igihugu y’Uburezi kuri Bose, ireme ry’uburezi riradindira bitewe no guha akazi abarimu batabififiye ubushobozi buhagije, ndetse n’abanyeshuri bakarangiza badafite ubumenyi buhagije bityo n’akazi ntibazashobore kugakora uko bikwiye.

Hon. Prof. Cyprien yasabye abanyeshuri n’abakozi ba IPRC Musanze kurwanya ruswa bifashisha indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda. Indangagaciro zo kwimakaza ni ugukunda igihugu, kubaha umuryango, kubaha ubuzima, kugira ubupfura, kunga ubumwe, gukunda umurimo. 

Mu ijamabo rye, umuyobozi wa IPRC Musanze, Eng. Emile Abayisenga yasabye abanyeshuri n’abakozi ba IPRC Musanze gukumira no kurwanya ruswa aho bari hose, birinda kuyakira no kuyitanga mu buryo ubwo ari bwo bwose. Yabasabye kurangwa n’indangagaciro nyarwanda no guharanira kugira uruhare mu kubaka igihugu kibereye abanyarwanda.

U Rwanda rwashyizeho inzego zitandukanye mu guhangana n’ikibazo cya ruswa harimo, Urwego rw’Umuvunyi, Ibiro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (OAG), Komisiyo ishinzwe imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC), APNAC RWANDA, Polisi y’Igihugu, Urwego rw’Ubushinjacyaha (RIB), T.I-Rwanda, Inama ngishwanama ku kurwanya ruswa n’Akarengane. U Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu kurwanya ruswa muri Afurika y'Iburasirazuba (EAC) ndetse no ku mwanya wa 48 ku isi.

 

Protais NIYONSHIMA

Ag. PRCO