Abanyeshuri barasabwa kugira uruhare mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda

Abanyeshuri ba IPRC Musanze basabwe kugira uruhare mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka. Ni mu kiganiro ku ruhare rw’abanyeshuri mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda cyatanzwe n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana kuri uyu wa 06 Werurwe 2020. Iki kiganiro kiri muri gahunda ya “Gerayo amahoro,” ubukangurambaga bwa Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bugamije guhindura imyitwarire y’abakoresha umuhanda bose mu rwego rwo kugabanya impanuka.

CIP Alexis Rugigana yatangaje ko impamvu nyamukuru zitera impanuka zo mu muhanda ni imyifatire ndetse n’imyitwarire idakwiye y’abantu mu muhanda. Yagaragaje ko iyo myitwarire ahanini ari uburangare mu gihe umuntu atwaye ikinyabiziga, kunywa ibisindisha ugatwara, gukoresha telephone umuntu atwaye, umuvuduko ukabije, no kutubahiriza amatara y’urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga n’ibyapa mu muhanda.

Impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima bw’abantu benshi, kandi zigira ingaruka ku iterambere ry’igihugu. CIP Alexis Rugigana yavuze ko mu Rwanda haba impanuka zirenga 5000, zigahitana abarenga 500, ziagakomeretsa bikomeye abasaga 2000, zigakomeretsa byoroheje abasaga 4000, hakanatangwa amafaranga miliyari 20 z’indishyi.

Nyuma yo gusobanura amakosa akunze kuba mu muhanda, CIP Alexis Rugigana yasabye abanyeshuri kubahiriza amategeko y’umuhanda birinda impanuka. Yabasabye by’umwihariko kugendera mu gice cy’ibumoso cy’umuhnda aho ibinyabiziga biza bituruka imbere babireba. CIP Alexis Rugigana yibukije abanyeshuri ko bagomba kwambukira mu myanya yabugenewe kandi ko mbere yo kwambuka bagomba kubanza gushishoza mu mpande zose ko nta kinyabiziga kihegereye.

Umuyobozi wa IPRC Musanze, Eng. Emile Abayisenga yashimiye Polisi y’u Rwanda yateguye gahunda ya Gerayo amahoro, anasaba abanyeshuri kurushaho kubahiriza amategeko y’umuhanda hagamijwe kwirinda impanuka. Yabwiye abanyeshuri ko umutekano wo mu muhanda bakwiye kuba umuco ubaranga igihe cyose bakoresha umuhanda.

Mu gusoza ubukangurambaga bwa “Gerayo amahoro” muri IPRC Musanze, hanashinzwe Road Safety Campaign Club ishinzwe ubukangurambaga ku mutekano wo muhanda.

CIP Alexis Rugigana atanga ikiganiro 

Umuyobozi wa IPRC Musanze, Eng. Emile Abayisenga yitabiriye ubukangurambaga bwa "Gerayo amahoro"

 

Protais NYONSHIMA

Ag. PRCO